Description
IBIBAZO BITATU BYO MU MVA N’IMISINGI INE N’IBYONONA UBUYISLAMU: NI IGITABO GISOBANUYE MU RURIMI RW’IKINYARWANDA, CYANDITSWE NA DR. HAYITHAM SARIHAN, GIKUBIYEMO INGINGO ZIKURIKIRA: 1. IBIBAZO BITATU BYO MU MVA: BUKABA ARI UBUTUMWA BW’UMUTIMA, BUKUBIYEMO IMISINGI YA NGOMBWA UMUNTU AGOMBA KUMENYA KANDI AZABAZWA MU MVA YE, N’AMOKO Y’AMASENGESHO IMANA YATEGETSE NO GUSOBANURA INZEGO Z’IDINI. 2. IMISINGI INE: NI UBUTUMWA BW’INCAMAKE MU GUSOBANURA TAWUHID NO KUYIMENYA, NDETSE NA BIMWE MUBYO ABABANGIKANYAMANA BITWAZA, NO GUSUBIZA IBYO BITWAZA. 3. IBYONONA UBUYISLAMU: NI INYANDIKO Y’INCAMAKE YAVUZWEMO IBINTU BIFITE INGARUKA MBI KU KU UBUYISLAMU BW’UMUNTU, HAMWE N’UKO BIFITE IZO NGARUKA MBI ARIKO NI KENSHI BIKUNZE KUBAHO, KUGIRA NGO UMUYISLAMU ABYIRINDE KANDI ABIGENDERE KURE. UMWANDITSI WACYO AKABA YARAGITEGUYE NEZA MU BURYO BW’IMBONERAHAMWE N’IBICE BITANDUKANYE, AVUGAMO IBY’INGENZI RUSANGE N’IBISOBANURO RUSANGE, MAZE NYUMA YA BURI NYANDIKO ASHYIRAHO IBIBAZO N’IKIZAMINI, ARIKO IBYO BYOSE MU BURYO BUHINNYE BUDATAKAZA IBIKENEWE, KANDI BUTARONDOGORA BIRAMBIRANA.